Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari ibiganiro byabaye kuri telefoni hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe n’intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye UN Huang Xia.
Ibi biganiro byagarutse ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. U Rwanda rwatangaje ko muri ibi biganiro rwagaragarije umuryango w’abibumbye ko igisubizo cy’ibibazo by’umutekano mucye mu karere kizaturuka nzira y’ibiganiro bya Politiki.
Ibi biganiro byagarutse ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aha hari intambara ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo zirimo iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC zifatanije n’iza SADEC.
Leta ya Kongo yahakanye ko itazigera iganira na M23. Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe wa M23. U Rwanda rurabihakana gusa rukemeza ko uyu mutwe ufite impamvu zifatika zituma urwana.