U Rwanda rwagaragarije UN igisubizo cy’umutekano mucye mu karere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari ibiganiro byabaye kuri telefoni hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe n’intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye UN Huang Xia.

Ibi biganiro byagarutse ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.  U Rwanda rwatangaje ko muri ibi biganiro rwagaragarije umuryango w’abibumbye ko igisubizo cy’ibibazo by’umutekano mucye mu karere kizaturuka nzira y’ibiganiro bya Politiki.

Ibi biganiro byagarutse ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aha hari intambara ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo zirimo iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC zifatanije n’iza SADEC.

- Advertisement -

Leta ya Kongo yahakanye ko itazigera iganira na M23. Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe wa M23. U Rwanda rurabihakana gusa rukemeza ko uyu mutwe ufite impamvu zifatika zituma urwana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:55 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe