Joe Biden yavuye ku izima ahagaritse kwiyamamaza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Perezida wa Leta zunze ubumwe Joe Biden yakuye kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu kwezi kwa Cumi na kumwe uyu mwaka.

Joe Biden akuyemo kandidatire amatora abura amezi ane. Biden yavuze ko abikoze ku neza no ku nyungu za benshi mu ishyaka ndetse no mu baturage ba Amerika muri rusange.

- Advertisement -

Icyo cyemezo Biden agifashe nyuma y’ibyumweru by’igitutu yashyirwagaho na benshi mu bakomeye bo mu ishyaka ry’abademokarate. Icyi gitutu cyazamutse nyuma y’ikiganiro mpaka Biden yahuriyemo na Trump w’ishyaka ry’abarepubukani mu kwezi kwa Gatandatu kuri Televisiyo ya CNN.

Mu ibaruwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Biden yavuze ko ari iby’agaciro kuba yari amaze iyi myaka ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati ” N’ubwo byari intego yanjye kongera kwiyamamaza no kongera gutorwa; ndizera ko ku nyungu z’ishyaka ryanjye ndetse no ku neza y’abanyamerika. Njye mpisemo guhagarika kwiyamamariza indi manda ahubwo ngashyira imbaraga mu kuzuza inshingano zanjye nk’umukuru w’igihugu mu gihe nsigaranye cya manda”.

Biden yatangaje ko azageza ku banyamerika ijambo vuba aha mu cyumweru gitaha.

Joe Biden yashimiye cyane Visi Perezida we Kamala Harris avuga ko yabaye umufasha udasanzwe mu kazi bakoranye.

Kugeza ubu haribazwa icyiza gukurikiraho mu ishyaka ry’abademokarate. Ishyaka ry’aba Demokarate rigomba gushaka undi mukandida mu kwezi gutaha kwa Kanama.

USA: Byagenda gute Biden aramutse yikuye mu bakandida – Perezida?

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:34 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe