“Ku nshuti; turi inshuti nziza. Ku batwanga; dushoboye guhangana” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gushimira imigendekere myiza y’amatora cyateguwe na FPR Inkotanyi, Perezida Kagame watsinze amatora aheruka yagaragaje ko u Rwanda ari inshuti nziza ku barukunda ariko kandi rwiteguye guhangana n’abiyemeje kuba abanzi barwo.

Muri ibi birori byarimo abayoboke ba FPR Inkotanyi ndetse n’ab’imitwe ya Politiki yifatanyije nayo mu matora, Perezida  Kagame yashimiye imigendekere myiza y’amatora yatowemo n’ababarirwa muri 99.18%.

Perezida Kagame yibukije abari muri uyu muhango ko u Rwanda rwanyuze mu bibi byinshi rutifuza gusubiramo. Yemeza ko akazi kakozwe mu kwezi gushize gatanga icyizere ko n’akazi kari imbere gashoboka abanyarwanda bashyize hamwe.

- Advertisement -

Perezida yagarutse ku nshuti n’abanzi b’u Rwanda ati ” ku nshuti, turi inshuti nziza cyane watwiyambaza kuko ntitujya dutenguha inshuti zacu. Ku bo duhanganye rero, abo batatwifuriza ibyiza, dukora uko dushoboye ngo tugirane ubufatanye. Duhora iteka tubereka ko dushobora gukorana. Ariko iyo bahisemo kudufata nk’abanzi cyangwa se kutubera abanzi, kandi muri ibyo byose mvuga, u Rwanda, abanyarwanda na RPF nta na kimwe dufata nk’icyoroshye. Haba amahoro , umutekano, ntacyo dufata nk’icyoroheje.  Ku banzi bacu rero tugerageza kubereka ko twafatanya. Ariko iyo bahisemo gukomeza kutugira abanzi, nabwo ntitubatenguha turahangana.” 

Perezida Kagame yashimangiye ko iyi ariyo mitekerereze, imyumvire n’imyemerere bya RPF kandi byabaye umuco w’abanyarwanda.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi rufatanyije n’inshuti zarwo. Ibi ariko ngo bikaba badashobora gutuma habaho kwirara. Agashimangira ko abemeye kuba inshuti babonye rwose ko FPR Inkotanyi Ari inshuti nziza. Abanzi nabo yavuze ko habanza kubaho kubahendahenda no kubinginga. Bakwanga ngo nabo ntibatenguhwa berekwa ko u Rwanda ari abanzi koko.

Perezida Kagame atorewe manda y’imyaka 5 mu U Rwanda ruri mu bihe byo kunagura umubano n’ibihugu bituranyi birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi. Iteka u Rwanda rwasabye ko ibibazo biri muri ibi bihugu byakemurwa mu nzira z’ibiganiro bya Politiki, gusa abategetsi muri ibi bihugu bakunze kumvikana bavuga ko bashyigikira uwashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Biteganijwe ku mbere y’uko uyu mwaka urangira hazaba ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigamije kureba icyatuma iki gihugu gifungura imipaka ya yo n’u Rwanda. Ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ho ubwo yari mu Bufaransa Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko ibihugu byombi bizumvikana n’uzasimbura Kagame ku butegetsi bw’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:29 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
moderate rain
Humidity 73 %
Pressure 1013 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe