Ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu mujyi wa Kigali ni hamwe mu ho byemeza ko hari abarwanyi baturutse hanze y’u Rwanda batangiye kuza kuhisuzumisha indwara no kuhashakira ubuvuzi.
Abaganga muri ibi bitaro batanze ubuhamya nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima yakiriye ibikoresho bigezweho byaguzwe na Leta y’u Rwanda, ubu ibi bikoresho byamaze gushyirwa mu mavuriro kugirango bifashe abaganga gusuzuma indwara no gutanga ubuvuzi bunoze.
Agaruka ku cyitwa CT SCAN muganga Mutayomba Jean Bosco yavuze ko icyi gikoresho cyahinduye byinshi mu mikorere y’ibitaro akorera. Icyi gikoresho yemeza ko kiri ku rwego rwo hejuru ndetse kigezweho gishobora gutahura indwara vuba kandi byizewe.
Aho icyo gikoresho kigereye muri ibi bitaro ngo n’abanyamahanga batangiye kuza mu Rwanda bashaka ubuvuzi. Mutayomba yagize ati ” ibitaro byacu bifite ubushobozi bwo kwakira abarwanyi 200, tukiyongeraho abaza muri OPD bisuzumisha buri munsi. Ku barwayi bisuzumisha buri munsi tugira abarwayi benshi. Abo bantu bose rero kumenya uburwayi bafite hitabazwa ibi nyuma. Tugira abarwayi benshi mu bitaro, abaza batugana n’abaturuka hanze y’igihugu bajya baza.”
Ibi bitaro bivuga ko ibikoresho bigezweho bizatuma serivisi z’ubuvuzi zigenerwa abarwayi zihuta kandi zikanoga kurushaho.
Kuva mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwinjiye mu rugamba rwo kugabanya umubare w’abarwayi bajyaga gushaka ubuvuzi hanze y’igihugu. Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko igaragaza ko abanyarwanda bajya kwivuza hanze y’u Rwanda 70% baba barwaye indwara z’impyiko zikeneye gusimburwa, kubagwa umutima ndetse n’ubuvuzi buhambaye bwa kanseri.