Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, nawe yiyongereye ku bakuru b’ibihugu bashimiye Perezida Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda.
Perezida Gnassingbé mu butumwa bwe yemeje ko intsinzi ya Perezida Kagame igaragaza icyizere abanyarwanda bafitiye imiyoborere n’icyerekezo cye ku hazaza h’u Rwanda.
Perezida Gnassingbé yashimangiye ko yizeye ko muri iyi manda ibihugu byombi bizarushaho kwagura umubano, ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’abaturage babyo.
- Advertisement -
Perezida Kagame nawe yagarutse ku butumwa bw’ishimwe yohererejwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zitandukanye, ashima ko ibihugu by’inshuti bizakomeza kubana no gufatanya n’u Rwanda mu iterambere ry’ababituye.
Umwanditsi Mukuru