Uruganda rw’amata y’ifu i Nyagatare rwatangiye imirimo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yijeje ko Leta izakomeza guteza imbere ibikorwaremezo byorohereza abakora ubworozi. Yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rukora amata y:ifu ruherereye mu karere ka Nyagatare.

Yagize ati “Leta ibishyiramo imbaraga. Tuzakora ibishoboka mu gufasha aborozi bacu kubona ibikorwaremezo bituma ubworozi bugenda neza.”

Uruganda rw’amata y’ifu rwubatswe na Inyange Industries Ltd, isanzwe itunganya bimwe mu binyobwa bidasembuye.

- Advertisement -

Byitezwe ko ruzakusanya amata y’inka z’aborozi bo mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe n’aka Gicumbi mu Majyaruguru.

Rwatanze imirimo ku bakozi bahoraho 270 n’abandi bari mu ruhererekane rwo gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku bworozi bw’inka.

Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatsemo, umukamo wariyongereye mu myaka 7 ishize, kuko wavuye kuri litiro zisaga miliyoni enye ugera kuri litiro miliyoni 12 ku mwaka.

Mu Gihugu hose umukamo w’amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu 2017, ugera kuri litiro zisaga miliyari mu 2024.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 z’amata ku munsi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:06 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
moderate rain
Humidity 73 %
Pressure 1013 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe