I Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba hatashywe uruganda rukora amata y’ifu. Ni uruganda rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard.
Umuyobozi w’Uruganda rw’Amata y’Ifu rwa Nyagatare, Kagaba James, yatangarije abanyamakuru ko amata y’ifu rukora azashyirwa ku isoko bidatinze kuko habanje gushakwa ibyangombwa by’ubuziranenge.
Ati “Amata y’ifu aya mbere turayagurisha muri iki cyumweru. Igiciro kugeza ubu, dufite amata atandukanye. Ikilo kimwe kibarirwa ku madolari 3,5. Kariya gafuka kari mu mafaranga arenga ibihumbi 100 Frw.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimiye abagize uruhare mu mushinga wo gutangiza uruganda rutunganya ifu y’amata mu Karere ka Nyagatare.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gufungura uru ruganda rwubatswe na Inyange Industries Ltd, rukaba rubaye urwa mbere mu Rwanda.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yishimiye ko uru ruganda rwatangiye gukora.”
Ni uruganda kandi rwitezweho gutanga akazi ku bantu basaga 270.