Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ishusho y’uko ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bihagaze mu Rwanda n’ibyiciro byibasirwa cyane. Yifashishije imibare umuvugizi wa RIB yagaragaje ko abanyarwanda 295 bacurujwe kuva mu 2019 kugeza ubu.
RIB igaragaza ko uko imyaka ishira ariko ibikorwa byo gucuruza abantu bigenda bigabanuka. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 hacurujwe abanyarwanda 91. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 ni 61. Mu mwaka wa 2021/2022 ni 41 mu gihe 2022/2023 ari 58 naho 2023/2024 abanyarwanda bahuye n’icuruzwa ry’abantu no 46.
Dr Murangira Thierry yavuze ko hadakwitiye kugira ubona iyi mibare nk’aho ari micye kuko “N’ubwo yaba umwe ni ubuzima bw’umuntu kandi iyo bugiye ntibugaruka.”
Dr Murangira yagaragaje ko ab’igitsinagore aribo bagerwaho n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu cyane. “Abagore ni bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75%, abagabo ni ku kigero cya 25%.” mu gihe kandi imibare igaragaza ko abacururujwe bigamije mo abafite imyaka hagati ya 18 na 30.
Mu bantu 295 bacurujwe mu myaka itanu ishize abafite imyaka hagati ya 18 na 30 ni 161. Abari munsi y’imyaka 18 ni abantu 107 mu gihe abarengeje imyaka 30 ari abantu 27 mu myaka itanu
N’ubwo hari amakuru avugwa ko hari abacuruzwa bagakurwamo ibice runaka by’umubiri, RIB ivuga ko itarakira ikirego kigaragaramo umunyarwanda wakuwemo ibice by’umubiri. Hagakekwako abakuwemo ibice by’umubiri bashobora kuba barimo abahise bitaba Imana.