Perezida Kagame na Madame bamaze kugera I Paris mu Bufaransa aho bitabiriye itangizwa ry’imikino Olempike ya Paris iteganijwe gufungurwa kuwa 26 Nyakanga.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yabanje kwitabira inama yiga ku iterambere rurambye ry’imikino ku isi. Ni inama yitabiriwe n’abarimo abayobozi mu ngaga n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye. Yitabiriwe kandi n’abakinnyi batandukanye.
Nyuma y’iyi nama iri kubera i Louvre biteganijwe ko Perezida Kagame na Madame bazakirwa na Perezida w’ubufatansa Emmanuel Macron bakajyana mu birori byo gutangiza imikino Olempike ya Paris.
- Advertisement -
Imikino Olempike ya Paris byitezwe ko izitabirwa n’abarenga 10,500. Hazakinirwa imikino y’amoko 32 n’ibirori birenga 320.
Umwanditsi Mukuru