Perezida Macro yacyeje iterambere ry’ibikorwaremezo bya siporo mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yashimiye Perezida Kagame ibyo amaze gukora mu myaka  ishize mu guteza imbere ibikorwa remezo  ya Siporo.

Ibi Perezida Macro yabivugiye mu nama igamije iterambere rirambye muri Siporo yabereye mu  i Louvre. Ni inama yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa na Komite Olempike Mpuzamahanga ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD).

Yahurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, abakinnyi, abahagarariye imiryango ya siporo n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mubitabiriye iyi  nama.

- Advertisement -

 

Mu ijambo Perezida Macro yagejeje kubitabiriye iyi nama yagize ati “ni ngombwa gutera inkunga iyubakwa ry’ibikorwaremezo byakira imikino n’ibirori bigari ku migabane ya Afurika, Pacific na Amerika Latine.”

Macro yatanze urugero kuri Perezida Kagame  ibyo yakoze mu   Rwanda ati” ibyo nibyo Perezida Kagame yakoze mu buryo butangaje muri iyi myaka ishize.  Njye narabyiboneye mu mikino ya Basketball nakurikiranye ubwanjye.”

Macro yakomeje abwira Kagame  Ati “ni ngombwa ko umuryango mpuzamahanga mu gutera inkunga utekereza kuri ibi bikorwa remezo bikenewe. N’imikino muzakira mu 2026 Nyakubahwa Perezida, izaba ari igikorwa ntangarugero ku gihugu no mu karere.”

Ejo tariki ya 26  Nyakanga I Paris mu Bufaransa  hazatangira imikino Olympic , Perezida Kagame  na Madame Jeannette Kagame bazifatanya na Macro n’abandi banyacyubahiro mu birori byo gutangiza iyi mikino bizabera mu mugezi wa Seine

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:19 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe