Mu muhango wo gusoza amasomo y’aba- Dasso 349 Barangije amasomo I Gishari mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye abagize uru rwego guhangana no kurandura ingeso mbi.
Muri izi ngeso Minisitiri Musabyimana yagarutse ku zirimo ubusinzi n’ubujura ati ” ni umwanya mwiza wo kwibuka ko dukomeza guhagurukira hamwe kugira ngo duhashye imico mibi ikigaragara hirya no hino: ubusinzi, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abana bata ishuri, imitangire mibi ya serivisi ndetse no kudakemura ku gihe ibibazo by’abaturage bituma bahora basiragira mu nzego zo hejuru.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko urwego rwa DASSO rwaguze uruhare rukomeye mu matora u Rwanda tuvuye mo. Ashimira abarugize ko kuva rwajyaho rukomeje kugira uruhare mu mutekano w’igihugu.
Aba ba DASSO bavuga ko bahawe amasomo yibanze ku birimo imyitozo ngororamubiri, ay’imyitwarire, ubumenyi bwo gukoresha intwaro, ubwirinzi budakoresha intwaro, ubutabazi bw’ibanze n’imikoranire n’izindi nzego ndetse n’abaturage.