Rayon Sports yatangaje amafaranga abifuza kwitabira Rayon Day (Umunsi w’igikundiro)bazishyura ndetse n’uburyo bwo kugura amatike yo kwinjira muri sitade Amahoro.
Rayon Day izaba tariki ya 3 Kamena harabura iminsi umunani gusa, uyu ni umunsi Rayon Sports yerekana abakinnyi izakoresha ndetse ikanabaha nimero .
Rayon Day y’uyu mwaka Rayon Sports izakina umukino wa gishuti na AZAM FC imwe mu makipe akomeye muri Tanzaniya.
- Advertisement -
Kwinjira muri Rayon Day ahasanzwe ni bihumbi 3(3000frw) igice cyo hasi cya sidate VIP ni ibihumbi 10(10000frw) naho muri VVIP ni ibihumbi 30(30000frw). Mu gice kigenewe abanyacyubahiro bihariya ni ibihumbi 100(100000frw).
Umwanditsi Mukuru