Muhire Kevin usanzwe ari kapitene wa Rayon Sports yamaze kongera amasezerano hy’imyaka 2 muri iyi kipe ndetse biteganyijwe ko azakomeza kuba kapitene.
Kevin yongereye amasezerano kuri uyu wa 26 Nyakanga nyuma y’igihe abakunzi b’iyi kipe bakusanya miliyoni 40 uyu mukinnye yari yasabye Rayon Sports kugirango yemere kongera amasezerano.
Kevin aje asanga abandi bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze barimo Haruna Niyonzima, Ombolemnga Fitina, Rukundo Abadul Rahman wavuye mu Amagaju, Kwizera Richard wavuye muri Muhanzi United.
Abandi ni myugariro Oumar Gning wavuye muri Senagal, Elenga Junior wavuye muri Vita Club muri RD Congo, ndetse na Ishimwe Fiston wavuye muri AS Kigali.
Rayon Sports kandi iravugwa mu biganiro bigana ku musozo n’umukinnyi ukina imbere asatira Umunya Cameroni Aziz Bassane Koulagna.
Rayon Sports yamaze kwakira kandi umutoza Quanane Sellami uzungiriza Robertinho.