Ikigo cy’amashuri cyubatswe mu Bugesera kikitirirwa icyo muri Uganda Perezida Kagame na Perezida Museveni bizemo “Ntare School Rwanda” cyashyizwe mu maboko y’ikigo cyo mu Budage cyitwa Louisenlund Foundation.
Ibi byatumye icyi kigo ubu cyahawe izina rya Ntare Luisenlund School. Icyi kigo kitaratangira kwakira abanyeshuri kiri mu byitezweho kuzatanga ubumenyi ku rwego mpuzamahanga. Icyi kigo cyo mu Budage cyafashe Ntare School Rwanda gusanzwe gifite ikindi kigo cya Stiftung Louisenlund cyo mu Budage.
Ni ikigo gikuze mu rwego rw’uburezi kuko cyatangiye mu 1949. Cyashinzwe n’igikomangoma Wilhelm Friedrich cyo mu bwami bwahoze bwitwa ubuperesi.
Biteganijwe ko mu kwezi kwa 09 uyu mwaka aribwo abanyeshuri ba mbere baziga muri Ntare Luisenlund School baratangira amasomo.
Biteganijwe ko muri Nzeri Ntare Luisenlund School izatangirana abanyeshuri 80 ariko ku ntumbero y’uko mu mwaka wa 2029 -2030 icyi kigo kizaba cyakira abanyeshuri 1000.