Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali Adama Bagayoga umaze kwigarurira imitima y’abatari bacye yamaze guhabwa amasezerano muri Rayon Sport yo kuyikinira igihe cy’imyaka 3.
Adama Bagayoga ufite imyaka 20 ni umukinnyi Rayon Sport ivuga ko yaje agomba kujya mu ikipe y’abato. Mu mikino itatu ya Gicuti Rayon sport imaze gukina Bagayoga amaze gutsindamo ibitego bibiri. Birimo icyo yatsinze ikipe y’ Amagaju n’icyo yatsinze Musanze FC.
Ikipe ya Rayon sport ikunze guhirwa n’abakinnyi nk’aba baza nta mazina aremereye bari basanzwe bafite. Urugero rwa vuba rukaba Andre Willy Esomba Onana umunya Cameroon wayigiriyemo ibihe byiza nyamara yaraje aje kugeragezwa.
Bagayoga yiyongereye ku bakinnyi bashya Murera yaguze muri iyi mpeshyi barimo Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.
Rayon Sport iravuga ko itegereje abakinnyi batatu muri icyi cyumweru kibanziriza “Umunsi w’igikundiro. Kuwa Gatatu Rayon Sport izanakina kandi na Muhazi United.