Urugaga rw’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije muri Afurika rwashimiye iryo mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uru rugaga ruhurije hamwe amashyaka aharanire kurengera ibidukikije muri Afurika kuwa rwoherereje ishyaka rya Green Party ryo mu Rwanda ubutumwa bw’ishimwe.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida w’uru rugaga Dr. Mohamed Fares ivuga ko uru rugaga rufashe umwanya wo gushimira ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR – Green Party ku myitwarire ryagize mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yakomatanyijwe mu Rwanda.

Iyo baruwa ivuga ko ishimira Green Party yo mu Rwanda kuba yarabashije gutsindira imyanya 2 mu nteko ishingamategeko. Muri iyi baruwa hagashimirwa Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Dr Frank Habineza ndetse n’abayoboke baryo.

- Advertisement -

Iyi baruwa kandi ikomeza itanga ubutumwa bw’akanyabugabo. Iti mukomeze aho, mushake uko mwazagumana ibyo mumaze kugeraho ndetse tuzirikana ko hakiri akazi kenshi ko gukorwa.

Igasoza yizeza ko mu matora ataha bizagenda neza kurusha uko byagenze muri aya yo mu 2024.

Urugaga rw’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije muri Afurika ryatangiye mu mwaka wa 2010. Ubu ririmo amashyaka akomoka mu bihugu 26 bya Afurika. Rikagira Ubunyamabanga bukuru Ouagadougou muri Cote D’Ivoire.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:36 am, Oct 18, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe