Uru rugaga ruhurije hamwe amashyaka aharanire kurengera ibidukikije muri Afurika kuwa rwoherereje ishyaka rya Green Party ryo mu Rwanda ubutumwa bw’ishimwe.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida w’uru rugaga Dr. Mohamed Fares ivuga ko uru rugaga rufashe umwanya wo gushimira ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR – Green Party ku myitwarire ryagize mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yakomatanyijwe mu Rwanda.
Iyo baruwa ivuga ko ishimira Green Party yo mu Rwanda kuba yarabashije gutsindira imyanya 2 mu nteko ishingamategeko. Muri iyi baruwa hagashimirwa Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Dr Frank Habineza ndetse n’abayoboke baryo.
Iyi baruwa kandi ikomeza itanga ubutumwa bw’akanyabugabo. Iti mukomeze aho, mushake uko mwazagumana ibyo mumaze kugeraho ndetse tuzirikana ko hakiri akazi kenshi ko gukorwa.
Igasoza yizeza ko mu matora ataha bizagenda neza kurusha uko byagenze muri aya yo mu 2024.
Urugaga rw’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije muri Afurika ryatangiye mu mwaka wa 2010. Ubu ririmo amashyaka akomoka mu bihugu 26 bya Afurika. Rikagira Ubunyamabanga bukuru Ouagadougou muri Cote D’Ivoire.