Guverinoma ya Kenya yamaze gutanga kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, mu gikorwa cyabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, ku wa Mbere.
Odinga yavuze ko icyerekezo afitiye AUC gishingiye ku nzego zirimo ukwishyira hamwe kwa Afurika, iterambere ry’ibikorwaremezo, impinduramatwara mu bukungu, ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, kwigenga mu bijyanye n’imari no guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.
Muri Aya matora azaba mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha wa 2025. Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba kagimba gutanga abakandida bazavamo Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe naho akarere ka Afurika y’amajyaruguru kagatanga abakandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije.
Raila Odinga umunyapolitiki uzwi cyane muri Kenya azaba ahatanye n’abarimo:
Fauzia Yousouf Haji Adam watanzwe na Somaila. Uyu asanzwe Ari Minisitiri w’intebe wungirije muri Somalia akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyi gihugu.
Mouhamoud Ali Yousouf watanzwe na Djibouti. Uyu nawe ni Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Djibouti.
Vincent Mariton uyu yatanzwe n’igihugu cya Seychelles. Yigeze no kuba Visi Perezida wa Seychelles.
Muri aya akorwa mu ibanga utorwa agomba kugira nibura amajwi angana na 2/3 by’amajwi y’ibihugu binyamuryango byatoye.