Ibiganiro by’u Rwanda na DRC byanzuye ko habaho agahenge

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by’amahoro hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byaberaga I Luanda muri Angola byashojwe hafashwe umwanzuro w’agahenge k’intambara kagomba gutangira taliki 04 Kanama.

Nta gihe cyavuzwe aka gahenge kazamara.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Amb. Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Ibi biganiro byatumijwe n’umuhuza muri ibi bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Perezida wa Angola João Lourenço. Ni inama ya kabiri ikurikira indi nayo y’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yari yabereye muri Zanzibar.

- Advertisement -

U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira akarere amahoro arambye. Ibibazo bya M23 bigakemuka biherewe mu mbizi yabyo.

Intumwa za DRC zari ziyobowe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner

Kuva intambara ya M23 n’ingabo za FARDC yatangira si ubwa mbere agahenge hatangajwe. N’ubwo kubahiriza ibihe biba byiswe iby’agahenge nabyo byakomeje kugirana. Abahanganye bitana bamwana ku kurenga ku masezerano y’ibihe by’agahenge.

Leta ya Kongo yashinje kenshi u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Ndetse ikemeza ko u Rwanda rufite ingabo ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rukabihakana ariko rukemeza ko uyu mutwe ufite ishingiro ryo kuba urwana.

U Rwanda narwo rushinja ingabo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Rukanemeza ko rudashobora kurebera mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko uyu mutwe uri kwisuganya no kwagura ubushobozi bwawo ngo ube wahingabanya umutekano w’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:41 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe