Minisitiri Nduhungirehe yasabye MONUSCO gusoma neza imyanzuro ya Luanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo MONUSCO zashyize ubutumwa ku rukuta rwazo rwa X busaba abazikurikirana kureba imyanzuro y’inama ya Luanda.

Muri ubu butumwa izi ngabo zavuze ko zishima ibyatangajwe na Perezidansi ya Angola ko inama y’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bemeje guhosha intambara “hagati ya Guverinoma ya DRC n’iy’u Rwanda.”

Agendeye kuri ubu butumwa Minisitiri Nduhungirehe wari uyoboye intumwa z’u Rwanda muri ibi biganiro yagaragaje ko nta guhosha imirwano hagati ya Kongo n’u Rwanda kwaganiriweho muri iyi nama. Agaragaza ko Perezidansi ya Angola icyo yatangaje ari umwanzuro w’inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, uyu mwanzuro ukaba uvuga ko hagomba kubaho guhagarika imirwano “hagati y’impande zihanganye.”

- Advertisement -

Minisitiri Nduhungirehe kandi yibukije ko ishyirwamubikorwa ry’aka gahenge rizagenzurwa n’itsinda ridasanzwe ry’abahanga mu by’iperereza baturutse muri ibi bihugu uko ari bitatu. Iri tsinda rikaba ryakongeramo n’abandi bo mu bindi bihugu mu gihe byagaragara ko bakenewe.

Agendeye ku byanditswe na MONUSCO Minisitiri Nduhungirehe yasabye abakorera imiryango mpuzamahanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhitamo neza amagambo bakoresha mu gihe batangaza amakuru. Niba koko bashaka amahoro arambye muri aka karere.

Biteganijwe ko agahenge kemerejqe I Luanda kazatangira ku cyumweru taliki enye Kanama I saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Kongo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:19 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe