Ibaruwa yo kuwa 30 Nyakanga 2024 Makuruki.rw yaboneye kopi igaragaza ko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwahagaritse burundu itorero ryitwa “Umuriro wa Pantekoti” haba ku cyicaro gikuru haba no mu mashami yaryo yose.
Iyi baruwa ivuga ko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwakoze igenzura rihagije rigansanga ibibazo mu mikorere y’iri torero. Mu bibazo RGB igaragaza ko byari mu mikorere y’iri torero harimo inyigisho zicamo ibice, amacakubiri n’ amakimbirane y’urudaca mu bayoboke baryo.
Iri torero kandi RGB ivuga ko mu nyigisho zaryo harimo izigandisha abaturage muri gahunda za Leta. RGB ivuga kandi ko iri torero hari inzego ziteganywa n’amategeko ritari rifite, ibi ngo bigatuma hari amategeko atubahirizwa.
Iri torero kandi RGB yagaragaje ko yasanze hari amategeko rigenderaho atari mu mategeko shingiro yaryo. Ibi ngo bifatwa nk’amategeko ngengamikorera.
Bimwe mu byo iri torero rivugwaho kuba ryarabangamiye ho gahunda za Leta harimo nko kuba ngo ryarigishije abayoboke baryo inyigisho zibabuza kwikingiza COVID 19. Hari andi makuru avuga ko bamwe mu bapasiteri baryo ngo bashobora kuba barasabye abakirisitu babo guhunga igihugu. Ngo hagendewe ku buhanuzi.