Muhire Kevin niwe Kapiteni wa Rayon Sport

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukinnyi Muhire Kevin wongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sport niwe uzakomeza kuyobora bagenzi be.

Muhire Kevin waguzwe n’abafana begeranije Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yerekanwe ku munsi w’igikundiro (Rayon Day) nka kapiteni wa Rayon Sport yari asanzwe n’ubundi ayoboye mu mwaka w’imikino ushize.

Perezida wa Rayon Sport niwe ubwe wahaye Muhire Kevin igitambaro cy’ubukapiteni

Uyu ni umukinnyi abakunzi ba Rayon Sport bise umwana w’ikipe kubera gutangaza ko nta yindi kipe mu zikomeye zo mu  Rwanda azigera akinira itari Rayon Sport. Na we ari mu bageranye na Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.

- Advertisement -

Impaka ku mukinnyi ugomba kuyobora abandi muri Gikundiro zari zimaze iminsi. Izi mpaka zigashingira ku kuba Rayon Sport ya 2024/2025 ifite umubare munini w’abakinnyi bigeze kwambara igitambaro cy’umukapiteni. Muri aba harimo umunya Senegal Omar Gning, Serumogo Ali, Niyonzima Olivier Seif, Haruna Niyonzima, Mugisha Francois  na Omborenga Fitina.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:34 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe