Umukinnyi Muhire Kevin wongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sport niwe uzakomeza kuyobora bagenzi be.
Muhire Kevin waguzwe n’abafana begeranije Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yerekanwe ku munsi w’igikundiro (Rayon Day) nka kapiteni wa Rayon Sport yari asanzwe n’ubundi ayoboye mu mwaka w’imikino ushize.
Uyu ni umukinnyi abakunzi ba Rayon Sport bise umwana w’ikipe kubera gutangaza ko nta yindi kipe mu zikomeye zo mu Rwanda azigera akinira itari Rayon Sport. Na we ari mu bageranye na Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Impaka ku mukinnyi ugomba kuyobora abandi muri Gikundiro zari zimaze iminsi. Izi mpaka zigashingira ku kuba Rayon Sport ya 2024/2025 ifite umubare munini w’abakinnyi bigeze kwambara igitambaro cy’umukapiteni. Muri aba harimo umunya Senegal Omar Gning, Serumogo Ali, Niyonzima Olivier Seif, Haruna Niyonzima, Mugisha Francois na Omborenga Fitina.