Leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye ibikorwa byo kwitegura no kwegereza ibikoresho by’intambara igihugu cya Isiraheli cyiteguye kuba isaha n’isaha cyagabwaho ibitero na Iran.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika Loyd Austin yasezeranije ko Isiraheli itazigera ihagarara mu rugamba yonyine. Ni mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’ingabo wa Isiraheli Yoav Gallant.
Austin yijeje Isiraheli ubufasha bwuzuye bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwirwanaho. Ibi kandi byanemejwe na Sabrin Singh umuvugizi wungirije wa Pentagon mu kiganiro n’abanyamakuru.
Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika gusanzwe gifasha ingabo za Isiraheli mu bitero ku mutwe wa Hamas. Kuva ku bitero byo kuwa 07 Ukwakira umwaka ushize. Ibi bitero byakurikiwe n’iby’ingqbo za Isiraheli zagabye, birimo n’ibiri kugabwa ku mitwe ya Hezbollah muri Iran.
Umwuka w’intambara watangiye gututumba mu minsi ishize ubwo ibitero by’ingabo za Isiraheli byahitanaga umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah Fuad Shukr ku butaka bwa Iran. Hari andi makuru avuga ko uburusiya nabwo bwatangiye kohereza ibikoresho by’intambara muri Iran. Birimo indege z’intambara n’amato y’intambara.