Insengero za ADEPR muri Kigali zingana n’utugali tw’umujyi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yagiriye inama amadini ko mu kubaka insengero hakwiye no kubaho kugabanya ubucucike aho kubaka insengero nyinshi, ahubwo ubutaka bugakoreshwa ibindi.

Mu kiganiro kuri Televisiyo y’igihugu Dr Usta yatanze urugero kuri ADEPR, avuga ko muri Kigali ihafite insengero zingana n’utugari tuyibarizwamo.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, asanga mu kubaka insengero hakwiye no kubaho kugabanya ubucucike ahubwo ubwo butaka bugakoreshwa ibindi. Dr Usta yagize ati “Muri uyu Mujyi wa Kigali ADEPR ihafite insengero zingana n’utugari tuwurimo.”

- Advertisement -

Itirero rya ADEPR rifite insengero zisaga 3000 mu Gihugu hose.

RGB yatangaje ko mu minsi 3 izatangaza ibyavuye mu igenzura ry’insengero n’imisigiti byose byasuwe mu igenzura bamazemo icyumweru bibiri.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, yibukije abaturage ko bakwiye gusenga bakigishwa ko kwemera kwabo gufite agaciro kubahesha agaciro.

Ati “Mu minsi itatu turaba twasoje [kugenzura insengero. Twari twihaye ibyumweru bibiri. Turaganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero, tubabwire ibyavuye mu Gihugu hose.’

Gufunga insengero zitujuje ibisabwa ariko ni icyemezo cyitakiriwe neza na bamwe mu bihaye Imana, bagaragaza ko hakoreshejwe ingufu z’umurengera.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:18 am, Dec 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 6:03 pm

Inkuru Zikunzwe