Igipolisi cya Afurika y’epfo cyatangaje ko cyakoze umukwabu wo gusaka agace cyari cyahawe amakuru ko karimo abimukira bacuruzwa. Muri uyu mukwabu hafashwe abimukira bataratangazwa umubare ndetse hanafungwa abantu babiri bikekekwaho ko bacuruza abantu.
Igipolisi cya Afurika y’epfo cyatangaje ko abimukira bafashwe biganjemo abakomoka mu gihugu cya Ethiopia. Aba ngo basanzwe babyiganira mu twumba duto bari bamaze iminsi bafungiwemo. Polisi ya Afurika y’epfo yavuze ko nyuma yo kuvumbura aho aba bantu bakusanyirizwaga babanje kujyanwa mu bitaro kugira ngo hasuzumwe imiterere y’ubuzima bwabo.
Abagabo babiri bakekwaho ibi byaha byo gucuruza abantu batawe muri yombi ndetse bazashyikirizwa inkiko za Afurika y’epfo. Polisi mpuzamahanga (Interpol) yari imaze iminsi itangaje ko hari abimukira benshi bakurwa muri Ethipia bakagurishwa banyujijwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.
Mu mwa wa 2020 abantu babarirwa muri 70 baturutse muri Ethiopia basanzwe bipfuye muri kontineri isanzwe itwara amafi mu gihugu cya Mozambique. Mu mwaka wa 2022 nabwo imirambo y’abimukira b’abanya ethipia basanga 30 batoraguwe muri Malawi. Muri uwo wa 2022 kandi indi mirambo isaga 30 y’abanya Ethipia yatoraguwe muri Malawi.