Kuri uyu wa Gatandatu Taliki 10 Kanama ikipe ya Mukura VS yatangaje umunsi wo kumurika abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Ni ibirori Mukura yahisemo kuzakinamo umukino wa Gicuti n’ikipe ya Rayon sport.
Intwaro Mukura VS izamurika kuri uyu wa Gatandatu harimo Fred Niyonizeye yakuye I Burundi, Jordan Nzau Ndimbumba yakuye muri Etincelle FC, Abdul Jalilu wavuye muri Dream FC, Uwumukiza Obed wavuyeuri Muhazi United, Tuyizere Jean Luc ni Umunyezamu wakiniraga ikipe ya Marines FC, Ishimwe Jean Rene wavuye muri Marine, Vincent Adams wavuye muri Bugesera FC, Rutahizamu ukomoka muri Ghana Agyenim Boateng Mensah, Irumva Justin na Myugariro Alonso Bitchoka.
Mukura VS iherutse kugaragara mu kibuga ikina umukino wa Gicuti na Vision FC nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Umukino warangiye Mukura VS itsinze Vision 3-0.