Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,yaberetse Dr Richard Mihigo, Umunyarwanda uri guhatanira umwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Ishami rya Afurika.
Abakandida bahatanira kuyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igice cya Afurika ni bane: Dr Boureima Hama Sambo, watanzwe n’igihugu cya Niger, Dr Ibrahima Socé Fall watanzwe na Senegal, Dr Richard Mihigo watanzwe n’u Rwanda na Dr Faustine Engelbert Ndugulile watanzwe na Tanzania.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yaganiriye n’aba b’ambasaderi ku ngingo zirimo umutekano mu karere.
Aya matora azaba kuwa 27 Kanama 2024.