Byagenze gute ngo Tshisekedi na Kabila bari inshuti bahinduke abanzi?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi aherutse kugirana ikiganiro na Televiziyo ya Top Congo FM, adaciye ku ruhande ashinja uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila kuba ariwe washinze umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC). Iyi AFC iyobowe na Colneille Naanga wahoze akuriye Komisiyo y’igihugu y’amatora muri RDC ku butegetsi bwa Joseph Kabila. AFC yamaze kwinjira mu bufatanye n’umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za Leta ya Kongo.

Nyuma y’aya magambo ya Tshisekedi, umuyobozi w’ishyaka rya Joseph Kabila Ferdinand Kambere yabwiye itangazamakuru ko biteye agahinda kuba Perezida w’igihugu atarasobanukirwa neza intambara arwana mu burasirazuba bw’igihugu ayoboye. Ntacyo Joseph Kabila ubwe yari yatangaza.

Joseph Kabila yayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imyaka 18. Ahererekanya ubutegetsi mu mahoro na Felix Tshisekedi mu mwaka wa 2019.

- Advertisement -

Akana ko mujisho bahoze barebana se kahinditse urwango gute?

Amateka maremare y’aba bagabo bombi atangira n’ubundi ari abanzi, akaza kugera mu gice cy’ubucuti none bwongeye gusubira I rudubi.

Duhereye mu mwaka wa 2015 Joseph Kabila yatangije inzira y’ibiganiro n’amashyaka atandukanye ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Muri ibi biganiro hatangiye gukorwa ingendo z’ibanga zakorwaga na Kalev Mutond wari Intumwa yihariye ya Perezida Kabila mu Bubiligi. Mu itangiriro iyi ntumwa ya Kabila yahuriye na Tshisekedi I Venise mu butaliyani, hanyuma bakomeza kujya bahurira mu nama z’ibanga ahitwa Ibiza muri Esipanye. Felix Tshisekedi yari yarasigaranye ishyaka rya se Etienne Tshisekedi rya UDPS.

Umusaruro wavuye muri izi nama rero ni uko mu 2018 Joseph Kabila wari wokejwe igitutu mu matora n’abakandida Martin Fayulu na Moise Katumbi (utaremerewe guhatana) yahisemo kunga ubumwe na UDPS ya Felix Tshisekedi. Tshisekedi ahabwa ubuperezida atyo ariko yimwa inteko ishingamategeko.

Hari amakuru avuga ko Joseph Kabila wari uyoboye ishyaka rya Front commun pour le Congo (FCC) na Felix Tshisekedi wari uyoboye Cap pour le changement CACH “iyi yari ihuriwemo n’amashyaka menshi” bashyize imbaraga hamwe bagamije ko Kabila ava ku butegetsi ariko Manda imwe ya Tshisekedi yarangira akazabugarukaho. Itegekonshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo riteganya Manda ebyiri z’imyaka 5 kuri Perezida. Ntiryemereraga Kabila kugumana ubutegetsi kuri Manda ya gatatu yikurikiranya.

Kabila yahaye Tshisekedi ubutegetsi bucagase

Muri ubu bufatanye ariko isesengura rya Makuruki.rw risanga Kabila yarahenze ubwenge Tshisekedi kuko yamuhaye ubutegetsi ariko amwima amaboko. Mu nteko ishingamategeko FCC ya Kabila yatsindiye abadepite 350 mu gihe CACH ya Tshisekedi yatsindiye intebe 46. Nyamara iyi CACH yarimo UDPS ya Tshisekedi na union national pour le Congo (UNC) ya Vital Kamerhe.

Uretse mu nteko ishingamategeko kandi Front commun pour le Congo (FCC) ya Kabila yafashe ubuyobozi bw’intara 24 muri 26 zigize Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abasesengura iyi Politiki yo gusaranganya rero n’uburyo yakozwe bemeza ko Kabila itigeze yemera kurekura ubutegetsi, ariko kandi Tshisekedi nawe yashakaga kugera ku butegetsi kandi yari yabugezeho. Uku gutanga ubutegetsi rero kandi utaburekuye kwakozwe na Kabila ababirebera hafi bakemeza ko bitashoboraga kuramba.

Intangiriro y’urwango

Ikibyimba rero cyaje kumeneka mu kuboza 2020 ubwo Perezida Tshisekedi yatangazaga iherezo ry’ubufatanye bwa FCC na CACH. Aha Tshisekedi yarenze ku masezerano yari yaragiranye na Kabila ndetse ahita atangira gushaka uko yatsindira Manda ya Kabiri. Yahinduye abari bayoboye Komisiyo y’igihugu y’amatora. Ubwo Corneille Naanga aba agiye ku gatebe atyo. Hakozwe impinduka nyinshi muri Guverinoma maze Tshisekedi atangiza ihuriro ry’amashyaka amushyigikiye ryiswe Union Sacrée.

Iri huriro ryahise ritangira gutegura amatora yo mu 2023 ndetse Tshisekedi ariwe mukandida waryo. Kabila watunguwe n’impinduka zihuse zakozwe, yahise ashinga Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD) ishyaka rya Kabila ubu. PPRD yanze kwitabira amatora ya 2023. Yasabye ko abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora CENI bahinduka, inasaba ko hakorwa impinduka mu buyobozi bw’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga. Izi mpinduka PPRD yasabaga zatewe utwatsi, maze nayo ntiyagira umukandida itanga kwiyamamariza umwanya uruta iyindi mu gihugu.

Mu irahira rya Perezida Tshisekedi mu 2023 ntabwo Joseph Kabila yigeze ahagaragara. Amakuru yatangajwe ni uko Kabila yari afite amasomo yakurikiranaga muri Afurika y’epfo.

Muri uyu mwaka wa 2024 humvikanye inshuro nyinshi amakuru avuga ko Kabila yaba yarahunze igihugu gusa akongera akanyozwa. Perezida Tshisekedi nyuma yo kwerura akegeka ibirego bya AFC ya Colneille Naanga kuri Kabila hari abemeza ko ari ukumushakira ibyaha. N’ubwo nyirubwite ntacyo yigeze abitangaza ho.

AFC ariko kandi ikaba igizwe n’abanyepolitiki benshi bahoze mu myanya ikomeye ku butegetsi bwa Kabila no mu ishyaka rya PPRD.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo buherutse gusabira abayobozi ba AFC igihano cyo kwicwa. Hagendewe ku byemezwa na Perezida Tshisekedi ko AFC ari iya Kabila ubwo niwe waba utahiwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:40 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe