LONU igiye gushora arenga Miliyari 3$ mu kuburirwa abantu ku biza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Bitarenze mu 2030, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hari ibiza bikomeye 560 bishobora gutera Isi buri mwaka ku buryo uyu muryango uteganya gushora miliyari 3 na miliyoni 100 z’amadolari mu bikorwa biburira abantu ku biza bishobora gutera mu 2023-2027.

Mu Rwanda kugeza ubu hari Sitasiyo 59 ni zo kugeza ubu zashyizwe ku migezi n’ibiyaga hirya no hino mu Gihugu zikaba zifata amakuru y’ubwinshi n’umuvuduko w’amazi mu rwego rwo gufasha Igihugu mu gutegura igenamigambi ryo kubyaza umusaruro ingano y’amazi binyuze mu gukora imgomero z’amashanyarazi ndetse n’ibikorwa bigari byo kuhira. Izi sitasiyo hakaba hanatekerezwa ko zakwifashishwa mu kubururira abanyarwanda ku biza byaba byegereje.

Gusa ariko ikigo gishinzwe umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda kivuga ko hakenewe Miliyari nibura 6-7 Frw yo kugura izindi sitasiyo 180 zipima ubwinshi n’umuvuduko w’amazi ku biyaga. Izi ngo zikaba zakwifashishwa mu gutanga amakuru aburira abanyarwanda mu bihe by’ibiza.

- Advertisement -

Mu Rwanda mu mwakawa 2023 abantu basaga 130 babuze ubuzima bwabo bitewe n’imyuzure n’inkangu ndetse inzu 6000 zarangiritse.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:36 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe