Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa arasura ishuri rya Gako

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Lt Gen Huang Xucong, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa ari kumwe n’itsinda ayoboye, barasura ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Ibiganiro aba bayobozi b’ingabo bagiranye byibanze ku gukomeza umubano usanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Mbere yo kubonana na Minisitiri Marizamunda iri tsinda riramara iminsi 4 mu Rwanda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bdetse banasuye ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro.

- Advertisement -

Iri shuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amasomo ku ba Ofisiye bato mu ngabo z’u Rwanda. Abaryitabira barimo abasanzwe ari abasirikari bato ndetse n’abasivili bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye.

Barimo kandi abiga amasomo ya Gisirikare bayafatanya n’aya Kaminuza. Aya masomo amara igihe kiri hagati y’imyaka itatu n’ine. Ni gahunda yatangiye muri iryo shuri ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2015.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:02 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
thunderstorm with light rain
Humidity 68 %
Pressure 1009 mb
Wind 16 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe