Abahinzi bongeye gusaba Banki y’ubuhinzi n’ubworozi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu isozwa ry’imurikabikorwa ry’ubuhinzi rya 17 ku Mulindi mu mujyi wa Kigali abahinzi n’aborozi bamuritse ibikorwa byabo bongeye kwibutsa icyifuzo cya Banki y’ubuhinzi n’ubworozi.

Shirimpumu Jean Claude wavuze ahagarariye abahinzi n’aborozi bamuritse ibikorwa yagaragaje ko n’ubwo abahinzi n’aborozi bibumbiye hamwe ariko bakigorwa n’ibirimo gukorana n’ibigo by’imari.

Shirimpumu yagaragaje ko Inguzanyo ishorwa mu buhinzi n’ ubworozi ikiri hejuru, ndetse ngo abanyamabanki baracyafata ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rufite ibiza byinshi. Yongeye kandi gusaba ko bishobotse haba ho Banki y’ubuhinzi n’ubworozi. Ati “Ibyo duhora tubisaba”.

- Advertisement -

Icyifuzo cya Banki y’ubuhinzi n’ubworozi abadepite bakigejeje kuri Minisitiri w’intebe ubwo aheruka mu nteko ishingamategeko, Minisitiri Ngirente yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko icyi ari igitekerezo kikiri kuganirwaho ariko kandi ko hazabanza kurebwa umusaruro uzava mu mushinga washyizwemo amafaranga agenewe abahinzi n’aborozi wa CDAT. Uwo musaruro ukaba wagenderwa ho mu gutanga ibitekerezo bishyigikira ishyirwaho rya Banki y’ubuhinzi n’ubworozi.

Shirimpumu kandi yasabye ko habaho amamurika mato ahuza abahinzi n’aborozi bahuje icyiciro runaka. Bakaba bahura bakungurana ubumenyi. Atanga urugero ku borozi b’inkoko ati ” basanzwe babikora ndetse bikitabirwa n’amahanga”.

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ribaye ku nshuro ya 17 ryitabiriwe n’abahinzi, aborozi n’abatanga serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi barenga 400.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:00 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe