Minisitiri Musafiri yasabye abahinzi guhinga ahashoboka hose

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’ubuhonzi n’ubworozi Dr Ildephonse Musafiri ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikabikorwa rya 17 ry’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abahinzi bamurikaga gutaha baratangira gutegura igihembwe cy’ihinga kandi bakazahinga aho bishoboka hose.

Minisitiri Musafiri yagaragaje ko imvura iri hafi ati “Ubu mu minsi 20 imvura iraba yageze hasi. Ubutaka bwose bushobora bugomba guhingwa. N’abaguze ubutaka baba I Kigali babuha ababwegereye bakabuhinga.” Dr Musafiri yagaragaje ko muri iyi gahunda MINAGRI izakorana bya hafi n’inzego z’ibanze kugira ngo aho bishoboka hose habyazwe umusaruro.

Akomoza ku byari byasabwe n’abahinzi kandi byo korohereza abahinzi kubona inguzanyo. Minisitiri Musafiri yavuze ko Minisiteri ayoboye na Leta y’u Rwanda bakora kuburyo inyungu ku nguzanyo ijya mu buhinzi igabanuka. Ati “Ubwo buvugizi twarabutangiye kandi tuzabukomeza. Ubu tugeze ku nguzanyo iri kuri 9-10%.” Minisitiri Musafiri yagaragaje ko Banki ziri mu Rwanda zose kugeza ubu Ari iz’abikorera bityo ko n’abahinzi nibashaka kuyishyiriraho Minisiteri izaba iri kumwe nabo.

- Advertisement -

Minisitiri Musafiri yakomoje kuri bimwe mu bihingwa bigomba kuvugururwa nk’urutoki. Agaragaza ko ubuhinzi bw’urutoki bugomba guhinduka. Ati “turifuza kuvugurura urutoki” . Minisitiri Musafiri yagaragaje ko urutoki ruramutse ruvuguruwe rwatanga umusaruro ndetse rugateza imbere abaruhinga ariko kugeza ubu rukaba twari rugihongwa mu kajagari.

Minisitiri Musafiri yasabye kandi ko hakongerwa ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubuhinzi. Iri murikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryari ribaye ku nshuro yaryoya 17.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:50 am, Dec 23, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe