Bageze I Kigali – Abashyitsi bitabiriye irahira rya Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abakuru b’ibihugu, aba za Guverinoma n’abandi bashyitsi bakomeje kugera mu Rwanda bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko I Kigali hategerejwe abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida 3 na ba Minisitiri b’intebe 2, Minisitiri w’intebe wungirije 1, Abakuru b’inteko ishingamategeko 2, abahagarariye imiryango mpuzamahanga 5, n’abandi bayobozi batandukanye b’amatsinda y’abashyitsi.

Salva Kiir wa Soudani y’epfo

- Advertisement -

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yageze i Kigali aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, rizaba kuri iki Cyumweru.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Kiir yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Umaro Sissoco Embaló wa wa Guinée-Bissau

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare.

Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko

Ousmane Sanko yageze i Kigali, ayo yaje guhagararira Perezida Bassirou Diomaye Faye.

Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe.

Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali,yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya 

Ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali,yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.

Ibrahim Boughali Umuyobozi wa ‘Assemblée populaire nationale ya Algérie. 

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo,

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe.

Umwami Muswati III wa Eswatini 

Umwami Muswati III yageze I Kigali mu ijoro ryo kuwa 10 rishyira kuwa 11 Kanama.

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo

Ku Mupaka wa Gatuna, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera wari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, (Rtd) Maj Gen Robert Rusoke.

Visi Perezida wa Malawi, Dr Michael Usi , yageze i Kigali

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

Bitegerejwe ko hari abandi bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro bagera I Kigali kuri icyi cyumweru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:45 am, Dec 23, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe