Misiri niyo izatanga ibikoresho mu bitaro “My Heart Care Center”

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I Masaka mu mujyi wa Kigali ahari kubakwa ibitaro My Heart Care Center hasinyiwe amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri yo gutanga ibikoresho n’ibyuma by’ikoranabuhanga bizifashishwa muri ibi bitaro bifite agaciro ka miliyoni 3,3$.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ku ruhande rw’u Rwanda  na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty uri mu Rwanda. Aba bombi babanje kandi gusura gusura inyubako za bino bitaro bagaragarizwa Aho bigeze byubakwa.

Ba Minisitiri bombi babanje gusura aho imirimo y’ubwubatsi igeze

Imirimo yo kubaka iki kigo cy’ubuzima  yatangijwe mu 2021, itangizwa na Madame Jeanette Kagame. Ni ikigo biteganijwe ko kizubakwa mu byiciro bitatu ku buso bwa hegitari 4, 4.

- Advertisement -

Icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro bizatanga umwihariko w’ubuvuzi bw’umutima kizarangira kubakwa gitwaye miliyoni 20$.

Muri icyi kigo hazaba hari ibice birimo ahakorerwa ubushakashatsi, ahabagirwa indwara z’umutima, iazumiro, Aho banyuza mu nyuma, Laboratwari, Aho bafatira imiti ndetse n’inyubako y’ubuyobozi. Iki cyigo kizatangira ubushobozi bwo kwakira abarwanyi 1,000.

Kuva mu 2017 U Rwanda na Misiri bifitanye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko n’ubuzima n’izindi. Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Misiri mu 2022 aya yongeweho amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo no guhugura abadipolomate.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:12 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1009 mb
Wind 16 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe