Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda.
General Muhoozi ari kumwe n’itsinda ry’abasirikare ba UPDF ryamuherekeje bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda ku Cyicaro cya RDF.
Gen Muhoozi yavuze ko uru ruzinduko rugamije gutsura umubano uhuriweho n’impande zombi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuba mucye mu karere ibihugu byombi bihuriyemo. Mu gihe kandi raporo zakozwe n’inzobere z’umuryango w’abibumbye ziheruka zashinje ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zombi gufasha umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo.
Kugeza ubu kandi aba barwanyi ba M23 bamaze gufata igice kinini cyo ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Uganda.