Ibiti bya Kawa mu Rwanda bitanga 1/2 cy’umusaruro byakabaye bitanga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB cyatangije gahunda yo gusazura ibiti bya Kawa. Iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Karongi ugamije kongera umusaruro watangwaga n’ibiri bya Kawa bishaje.

NAEB ivuga ko kugeza ubu ibiti bya Kawa biri mu Rwanda ibigera kuri 30% byose bishaje Kandi bitagitanga umusaruro byakabaye bitanga. Mu mibare ya NAEB ngo igiti cya Kawa gishaje gisoromwaho ibilo 2 bya Kawa kuri sezo imwe mu gihe nyamara iyo byasazuwe neza igiti kimwe gishobora gusarurwaho ibiro 4.

Ubwo hatangizwaga gahunda yo gusazura kawa mu Karere ka Karongi, abahinzi bigishijwe uko gusazura iki gihingwa ngengabukungu bikorwa, bemeza ko bizabongerera umusaruro.

- Advertisement -

Bamwe muri aba bahinzi bagaragaje ko Kawa bafite zimaze imyaka myinshi ndetse bakaba babona n’umuhate wo gutera ibindi biti bya Kawa ari mucye ugereranije n’uburyo ibindi bihingwa ngengabukungu nk’icyayi byitabwaho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:47 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
thunderstorm with light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe