Miliyoni zisaga 222 zemewe nk’inkunga ku ifunguro ry’abana ku mashuri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Minisiteri y’uburezi yatangije ubukangurambaga bwiswe Dusangire Lunch. Mu gihe cy’amezi 2 yonyine ubu bukangurambaga butangiye iyi Minisiteri yagaragaje ko abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziyemeje gutanga 222,413,550 Frw.

Muri Aya mafaranga yiyemejwe kandi ngo 30,163,550 Frw yamaze gutangwa. Mu butumwa MINEDUC yatangaje ishimira abitabiriye ubu bukangurambaga yagize ati ” Nimureke dukomeze ubufatanye twubake u Rwanda twifuza”. 

Iyi gahunda ya Dusangire Lunch Kandi ni yo nsanganyamatsiko y’umunsi w’umuganura ukomeje kwizihizwa n’abanyarwanda ku isi yose muri uku kwezi kwa Kanama. Aba nabo bakaba ngo bakomeje kwegeranya ubushobozi bwo gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

- Advertisement -

MINEDUC igaragaza ko abana bagaburirwa ku ishuri ku manywa bose bagera kuri 3,918,579. Bahoze ari  639,627 mbere y’uko bongeraho abo mu mashuri abanza.

Gutera inkunga iyi gahunda ni ugukanda *182*3*10*3# hanyuma ugakurikiza amabwiriza amafaranga akava kuri konti yawe ya mobile money.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:12 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe