“Ni imyaka 5 yo kugabanya ibibazo biriho” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku badepite barahiriye imirimo, yabasabye gukemura ibibazo biriho bakrinda kwirebaho ubwabo. Yemeza ko iyi manda ari imyaka 5 yo gukemura ibibazo bihari.

Perezida Kagame yavuze ko hari umuco wo kwiyita abakomeye VIP ngo uyu muco utuma hari abiremereza bakumva aho banyuze bagomba gukurikirwa na serwakira. Perezida kagame asaba aba bayobozi mu nzezo nkuru zigihugu kumva ko abanyarwanda aribo bibanze. Aho guhora iteka birebaho ubwabo ngo bumve ko amikoro macye y’igihugu yaharirwa aba VIP. Ku mukuru w’igihugu yemeza ko bidakwiriye ku bayobozi. Yagize ati Wiremereje ukumva rwose uremereye ariko wakoze n’inshingano zawe, ntacyo bintwaye, ariko kwiremereza ntacyo wakoze?

Nubwo Perezida Kagame nawe yemera ko nta byera ngo de, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko imyitwarire irimo Ikimenyane, Ruswa, icyenewabo bigaragara mu nzego zitandukanye bigomba guhagarara. Kandi ngo no kubirebera ntugire icyo ukora nabyo ubwabyo ni ikibazo.

- Advertisement -

Perezida Kagame yasabye aba badepite n’abandi bayobozi mu nshingano zitandukanye gukosora imyitwarire yo guhora mu nama zidashira. Ati “Mfite umuzigo wo kubabwira ntyo, iyo mbivuga bigasubira ntabwo biba bikwiriye , iyo bidahinduka biba bigomba kubagiraho ingaruka. Nanjye nakwifuza ko byangiraho ingaruka mu gihe nabibona singire icyo mbikoraho.”

Abagize inteko ishingamategeko barahiriye inshingano ni 80 bagize umutwe wabadepite. Bashyizeho kandi abayobozi babo bayobowe na Hon Kazarwa Gertrude.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:40 am, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1012 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe