Mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Kanama, imodoka yari itwaye abafana b’ikipe ya APR FC yakoze impanuka yerekezaga I Dar es Salama muri Tanzania
Amakuru avuga ko iyi Bisi ya Matunda Express yakoze impanuka ubwo bari bageze i Nyagasambu. Ntawahitanwe n’iyi mpanuka gusa batanu muri bo bakomeretse, bajyanywe kwa muganga i Kanombe.
Aba bafana bagize fanclub ya Zone 1 n’ubwo bakoze impanuka ariko ntibyababujije gukomeza urugendo. APR FC iri muri Tanzania aho mu mpera z’icyi cyumweru ifitanye umukino na Azam FC mu ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru