Dr. Ngabitsinze na Munyangaju ntibagaragaye muri Guverinoma nshya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’intebe ku mugoroba wo kuwa 16 Kanama rigaragaza abagize Guverinoma nshya. Amazina menshi ni ayari asanzwe muri Guverinoma kandi mu myanya yabo.

Impinduka nke zigaragara ni Dr Ngabitsinze Jean Chrisosthome wari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wasimbujwe Bwana Prudence Sebahizi na Munyangaju Aurore wari Minisitiri wa Siporo wasimbujwe Bwana Richard Nyirishema.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yari imaze iminsi idafite umuyobozi nyuma y’aho Jeane d’Arc Mujawamariya akuriwe mu nshingano, yahawe Amb. Christine Nkulikiyinka.

- Advertisement -

Mu bandi bayobozi bakuru bashyirwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bahindutse ni umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere RGB Usta Kayitesi wasimbujwe Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Iyi Guverinoma igizwe n’aba Minisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta 9. Irimo abagore 10 n’abagabo 20.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:26 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe