Babiri bakize ubushita bw’inkende mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abarwayi babiri muri bane basanzwemo indwara y’ubushita bw’inkende mu Rwanda bamaze gukira.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima Jilien Mahoro yagize ati ” uko bimeze ubu babiri muri bo bahawe ubuvuzi barakira barasezerewe mu bitaro byabitagaho. Abandi babiri nabo ibitaro biracyagaragaza ko bafite virusi ariko bameze neza ntabwo barembye. Hari icyizere ko bazasezererwa mu mavuriro bagasubira mu buzima busanzwe.”

MINISANTE ivuga ko abo mu miryango y’aba barwayi bafashwe n’iyi ndwara bagera kuri 25 ngo bakorewe isuzuma ariko muri bo ntawasanzwe yarandujwe.

- Advertisement -

Minisiteri y’ubuzima isaba abanyarwanda gukomeza kugira amakenga cyane cyane bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, birinda kwandura kuko ibimenyetso by’uwanduye iyi ndwara bigaragara hagati y’iminsi 2 na 19 umuntu yanduye iyi virusi. Muri aba batinda kugaragaza ibimenyetso kandi ngo bashobora kwanduza abo bahura nabo.

Iyi ndwara yagaragaye cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko rumaze kuba ikibazo gihangayikishije umugabane wa Afurika.

Kuva yatangira gukwirakwira iyi y’ubushita bw’inkende imaze guhitana abantu 450 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aha amakuru akavuga ko isanzwe yica abatari bacye biganjemo abari munsi y’imyaka 15.

Hariho amoko abiri y’ingenzi y’ubushita bw’inkende (Mpox). Iyiswe Clade 1 ndetse na Clade 2. Mpox yatangajwe nk’ikibazo cyihutirwa mu buzima mu 2022, yari yatewe na virus yiswe Clade 2, urebye yo ni virus yoroheje.

Iyi yakwiriye mu bihugu 100 ku isi birimo na bimwe byo muri Aziya n’Uburayi ubusanzwe byari bitarabona iyi virus, ariko yahise ihagarikwa ubwo bakingiraga amatsinda y’abantu yibasirwa cyane.

Gusa kuri iyi nshuro ihari ni Clade 1 irica kurushaho – yishe hejuru ya 10% by’abayanduye ubwo iheruka kuboneka. Iyi niyo irimo gukwirakwira ubu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:16 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe