Vinegar 2 zikorerwa mu Rwanda zakuwe ku isoko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cyita ku buziranenge bw’ibiribwa n’imiti Rwanda FDA cyakuye ku isoko ryo mu Rwanda amoko 2 ya Vinegar zikorwa n’inganda 2 zo mu Rwanda kubera kutuzuza amabwiriza y’ubuziranenge.

Mu itangazo Rwanda FDA yasohoye kuri uyu wa 16 Kanama 2024. Rivuga ko Vinegar yitwa Discovery White Vinegar ikorwa na Tamu Tamu Heat Spices n’iyitwa Hlaar White Vinegar ikorwa n’uruganda Cheetah Group Ltd zahagaritswe gukorwa, kugurishwa no gukwirakwizwa.

Rwanda FDA ivuga ko izi nganda zombi zakoraga vinegar ngo zidakurikiza ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge. FDA ikemeza ko yakoze amagenzura muri ibi bigo bibiri bikora nk’inganda. Umwanzuro wo kubifunga ugafatwa hagamijwe kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.

- Advertisement -

Ingingo ya 06 y’itegeko imitangire y’ibiribwa n’imiti mu Rwanda ribuza gutegura, guhunika, gufunika ibiribwa bigenewe gucuruzwa hatubahirijwe amabwiriza y’isuku yabugenewe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:38 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe