Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe niwe uyoboye SADC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 17 Kanama 2024 Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, yashyikirije mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, inshingano zimwemerera kuyobora Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Perezida Mnangagwa yashyizwe ku buyobozi bw’uyu muryango mu nteko rusange ya SADC ya 44 yaberaga I Kinshasa. Mnangagwa azayobora SADC mu gihe cy’umwaka umwe.

Inshingano z’umuyobozi wa SADC zihererekanwa buri mwaka hagati y’abakuru b’ibihugu binyamuryango. Perezida Mnangagwa ahawe ububasha mu gihe SADC iri mu ihurizo rikomeye ryo gufasha Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba.

- Advertisement -

Uyu muryango wamaze gutanga ingabo zifasha iza Leta ya Kongo kurwanya umutwe wa M23. Ibi byakozwe mu gihe nyamara Perezida wa Angola Joao Lorenco wari uwuyoboye ari nawe wari umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bigamije gushakira hamwe amahoro mu karere.

Umuryango w’ubuhahirane uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika washinzwe mu 1992. SADC ubu ifite ibihugu binyamuryango 16 byishyize hamwe hagamijwe ubufatanye mu iterambere no gushakira hamwe amahoro mu karere ka Afurika y’amajyepfo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:07 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe