Leta ya Uganda yatangaje ko abapolisi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hafi 100 bari barahungiye muri icyi gihugu imirwano hagati ya Leta ya Kongo na M23 basubijwe mu gihugu cyabo.
Aba bapolisi ba RDC bari barahunze banyuzwe ku mupaka wa Ishasha, binjira mu karere ka Kanungu mu majyepfo y’u burengerazuba bwa Uganda.
Aba bapolisi Kandi bari barahunganye n’intwaro zabo. Umunsi umutwe wa M23 ufata agace bakoreragamo mu mujyi wa Ishasha. Basubijwe muri RDC n’imbunda zabo nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Major Kiconco Tabaro.
Mahoro Tabaro yavuze ko uretse aba bapolisi kandi ngo impunzi z’abanyekongo zikomeje kwinjira muri Uganda umunsi ku munsi kandi ku bwinshi.
Si ubwa mbere kandi inzego z’umutekano za Leta ya Kongo zinjira muri Uganda. Muri Kamena 2022 nabwo amagana y’ingabo za Leta ya Kongo yinjiye muri Uganda ahunga urugamba na M23 ubwo uyu mutwe wafatanga umujyi wa Bunagana.
Iyi mirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo na M23 yatangiye mu gushyingo 2021.