Buri mugatulika arasabwa 1000 ngo haboneke Miliyari 3.5 Frw zo kwagura Kibeho

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kiriziya gatulika yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kwagura ingoro ya Bikiramariya ya Kibeho. Ni ubukangurambaga bwo gushaka ingengo y’imari ya Miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Musenyeri Celestin Hakizimana yavuze ko mu kwagura iyi ngoro ngo uretse bazilika izongerwa, hazanubakwa isomero, ivuriro, ibyumba by’inama n’amahugurwa, inzira igeza abakirisitu ku isoko y’amazi y’umugisha, ahagenewe inzego z’umutekano ndetse n’ahagenewe guparika imodoka hagutse.

Bazirika ya Kibeho nshya izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu 10,000 bicaye neza. Izaba kandi ifite imbuga yagutse ishobora kwakira abakirisitu 100,000. Parikingi y’imodoka izaba ibasha kwakira Bisi 700 n’imodoka nto 200.

- Advertisement -

Kugeza ubu kiriziya gatulika ivuga ko imaze gukusanya Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda muri icyi gikorwa. Musenyeri Celestin Hakizimana akemeza ko buri mukirisitu gatolika wabatijwe aramutse atanze nibura 1,000 Frw ngo iyi ngengo y’imari yaboneka mu byumweru bibiri byonyine.

Kuwa 28 Ugushyingo mu 1981 nibwo I Kibeho habereye amabonekerwa yemejwe na Vatican. Niho hantu honyine muri Afurika hemejwe na Papa Yohani Pahulo wa 2 ko aya mabonekerwa yahabereye mu mwaka wa 2001.

Izi nyubako za Kibeho biteganijwe ko zizubakwa ku buso bwa Ha 10.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:04 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe