Ibimina byose byahawe amezi 6 yo kwiyandikisha ku murenge

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Iteka rya Minisitiri w’Imari n’igenamigambi No N° 001/24/10/TC
ryo kuwa 21/08/2024 rigena imikorere y’ibimina ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta ryatanze igihe cy’amezi 6 ku bimina byose bisanzwe bikora kuba byamaze kwiyandikisha mu gitabo cyandikwamo ibimina mu mirenge.

Iri teka rigaragaza ko buri kimina gikorera mu murenge gisabwa kugira icyangombwa cy’iyandikishwa gitangwa n’umurenge. Urwego rw’umurenge kandi rwahawe inshingano zo kujya inama no gutanga ubufasha ku micungire y’ibimina.

Iri teka ryagennye ko ikimina cyandikishwa gitangirana nibura abanyamiryango 5. Uku kwandikishwa kandi bishobora gukorerwa kuri Interineti cyangwa se inyandiko zisaba kwandikwa zikagezwa ku biro by’umurenge.

- Advertisement -

Nta kiguzi gitangwa kugira ngo ikimina cyandikwe gusa ubusabe bwo kwandikisha ikimina buherekezwa n’inyandiko zirimo igaragaza izina ry’ikimina; urutonde rw’abanyamuryango cyangwa urutonde rw’abahagarariye ikimina iyo byemejwe n’Inteko Rusange; ingano y’imisanzu yatanzwe, kopi y’amategeko ngengamikorere yemejwe n’abanyamuryango.

Ibimina bizandikwa mu murenge bizahabwa icyemezo n’umurenge ari nacyo buzima gatozi. Umurenge ikimina gikoreramo kandi muri iri teka ufite ububasha bwo gusaba ikimina gutangira inzira zo guseswa.

Ikimina ni uburyo abanyarwanda bishyira hamwe bakegeranya amafaranga hagamijwe kwizigama no kugurizanya. Ibimina bitegetswe kugira konti mu bigo by’imari. Byemerewe kandi gukora irindi shoramari rikinjiza umutungo mu kimina hatarambirijwe gusa ku misanzu y’abanyamiryango.

Ibimina ariko byagiye bikurura amakimbirane hirya no hino mu gihugu, akenshi ashingira ku kutishyurwa kw’inguzanyo zitangwa n’ibimina cyane ko benshi nta ngwate baba batanze.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:08 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe