Karidinali Kambanda yahamagariye urubyiruko gukomeza ubukirisitu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma yo kwifatanya n’urubyiruko rurenga ibihumbi 5 mu mujyi wa Musanze hatambagizwa umusaraba wa Forum y’urubyiruko. Karidinali Kambanda Antoine anyuze ku mbuga nkoranyambaga yasabye uru rubyiruko gukomeza imyemerere ya Gikirisitu biyemeje.

Mu butumwa Cardinal Kambanda yanyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati “Rubyiruko, ni mwe benshi muri Kiliziya no mu gihugu, kandi ni namwe Kiliziya y’ejo n’u Rwanda rw’ejo. Hamwe namwe turashimira Imana kubera Yubile y’imyaka 2025 y’ubukristu, n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Mukomereze aho kuba ikimenyetso cy’amizero, muri Kristu.”

Muri iti tambagizwa Minisitiri w’urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku mbaraga nyinshi bakoresheje bashyira hamwe urubyiruko rusaga ibihumbi 5. Minisitiri Abdallah yabwiye urubyiruko ko rugomba kwita kwiterambere ryabo bagakora cyane kandi bakirinda ababashuka babajyana mu butayu mu bibaya babashuka, babacyuza utwabo.

- Advertisement -

Umusaraba wa Forum watambagijwe umujyi wa Musanze. Biteganyijwe ko uzatambagizwa mu ma paruwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri mbere yo koherezwa muri Diyosezi izakira Forumu ya 22.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:49 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
thunderstorm with light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe