2024 izasiga I Mageragere hagera Kaburimbo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Miduha-Mageragere yatangiye kandi iri kugenda neza. Bakemeza ko uyu mwaka wa 2024 uzasiga uyu muhanda wararangiye.

Uyu muhanda ureshya na km 7,2 uturuka ahitwa mu Miduha ku muhanda uturuka nyamirambo werekeza ku irebero. Ni umuhanda uri mu mu mirenge y’akarere ka Nyarugenge, ni igice cy’umujyi wa Kigali kiri guturwa cyane werekeza hafi ya Gereza ya Mageragere. Ni igice cyari gisanzwe gifite umuhanda w’igitaka n’ivimbi ryinshi.

Uyu muhanda watangiye kubakwa mu mwaka ushize wa 2023, ibikorwa byo kuwubaka byari byarasubitswe mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka. Umujyi wa Kigali ukavuga ko uyu muhanda wari warasubitswe kubera ingengo y’imari itarabonekeye igihe.

- Advertisement -

Umujyi wa Kigali uvuga ko Gushyira kaburimbo mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali ari kimwe mu bikorwa bizashyirwamo ingufu mu rwego rwo guteza imbere imiturire irambye, irengera ibidukikije, kandi idaheza.

Biteganijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye ingengo y’imari ya Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta iheruka yari yagaragaje ikibazo mu ikorwa ry’ibikorwaremezo aho imihanda 12 irimo n’uyu yari yarahagaritswe itarangiye. Aha hanenzwe kuba imihanda myinshi yarahawe rwiyemezamirimo umwe bigatuma ingengo y’imari iyo itinze kuboneka rwiyemezamirimo ayisaranganya henshi ntihagira na hamwe huzura.

Umujyi wa Kigali wahawe inama yo kubanza kuzuza imihanda yari yaratangiye kubakwa igatabwa ituzuye mbere yo gutangira imishya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:08 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
thunderstorm with light rain
Humidity 68 %
Pressure 1009 mb
Wind 16 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe