U Rwanda rwohereje Miliyoni 1.2$ kugoboka ibihugu byo muri Karayibe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwatanze igiteranyo cy’amadorali ya Amerika angana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 200 ku bihugu byo muri Karayibe biherutse guhura n’ibiza by’umuyaga.

Ibihugu u Rwanda rwatabaye ni Grenada, Jamaica, Barbados and St. Vincent na the Grenadines. Ibi uko Ari bine buri gihugu cyahawe ibihumbi 300 by’adorali ya Amerika.

Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rigaragaza ko U Rwanda rutanze iyi nkunga y’ingoboka nyuma y’ubusabe bwavuye mu bunyamabanga bukuru bw’umuryango wa Common wealth. u Rwanda ruhurira muri uyu muryango n’ibi bihugu byose.

- Advertisement -

Iri tangazo ryavuye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga rivuga ko u Rwanda arwiteguye mu bushobozi bwarwo gukomeza gutabara abari mu kaga, Kandi ko rwifatanyije n’abahuye n’ibiza nk’uko rusanzwe rwifatanya n’abo mu karere ndetse no ku isi yose.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Commonwealth mu mwaka wa 2009 ndetse Perezida Kagame kuwuyoboye kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu mwaka wa 2024.

Ibi bihugu byo muri Karayibe byahuye n’ibiza by’umuyaga udasanzwe waturutse mu nyanja ya Atalantika.  Usenya ibikorwaremezo ku ntera y’ibirometero birenga 100 uturutse ku nyanja.

Uyu niwo mwuzure ubaye uhambaye muri ibi bihugu kuva mu mwaka wa 2007.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:10 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe